Rwandaonline’s Blog

Just another WordPress.com weblog

THE FDLR SPEECH AS WE COMEMORATE THE SHOOTING OF HABYALINA JUVENAL

The Photo of Habyalimana a week before Kagame killed him

The Photo of Habyalimana a week before Kagame killed him

IJAMBO RY’ABANYARWANDA BASHIGIKIYE ABACUNGUZI KW’ISI

 

 

Bacunguzi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Imyaka ibaye cumi n’icyenda u Rwanda igihugu cyarangwaga n’amahoro, cyatembagamo amata n’ubuki gitewe n’inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zifata ubutegetsi ku ngufu. Imyaka cumi n’itanu irarangiye u Rwanda rwatubyaye ruhekuwe, imyaka ibaye icyenda urugaga FDLR rushyizweho. Bamwe bakomeje kwibaza ngo ese mu Rwanda ibintu byasubiye mu buryo nyuma y’imyaka cumi n’itanu y’ingoma ya FPR-Inkotanyi, ngo ese Urugaga FDLR rwaba rugifite impamvu zo kubaho?

Bacunguzi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Ni ngombwa guhora twibukiranya aho amateka ageze n’impamvu turi ku rugamba:

Taliki ya mbere y’ukwakira mu mwaka w’i 1990 FPR-Inkotanyi yagabye ibitero mu Rwanda ivuga ko abayigize bari barabujijwe gutaha mw’ishema, n’ubutegetsi bwariho icyo gihe ndetse inavuga ko mu Rwanda nta demokrasi yari ihari kandi ko ubwoko bw’abatutsi bwari butsikamiwe. Ikindi FPR-Inkotanyi yashyiraga imbere ni ukuvuga ko umutungo w’u Rwanda utasaranganwaga ahubwo ko ngo wari wihariwe na bamwe mu bari ku butegetsi.

Intambara yamaze imyaka ine igwamo inzirakarengane zirenga miriyoni ebyili n’igice (2 500 000) z’abanyarwanda, izana ubukene, umwiryane, urwikekwe, inzangano ku buryo bukabije butari bwarigeze buboneka mu mateka y’u Rwanda.

Muri Nyakanga umwaka w’i 1994, FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi ibufatira hejuru y’amatongo, y’imirambo, y’ubwicanyi buteye isoni. Abanyarwanda bali barumvise akalimi keza ka FPR-Inkotanyi ikiri inyeshyamba, baketse ko bari kurota biboneye ibyo yakoze imaze gufata ubutegetsi:

Ubwicanyi bwari bwaratangiye taliki ya mbere Ukwakira 1990, bugakabya bitavugwa hagati ya Mata 1994 na Nyakanga 1994,  FPR-Inkotanyi ntiyabuhagaritse ahubwo yarabukomeje: ari Abahutu, ari Abatutsi, ari Abatwa, ari abanyamahanga yarishe. Abanyarwanda bamwe baribuka amanama FPR-Inkotanyi yatumiyemo abantu benshi mu giturage hirya no hino mu Rwanda abantu bakayitabira ari benshi. Noneho abasilikare ba FPR-Inkotanyi bakarasa abaje mu manama bose ntagutandukanya umwana, umugore, umugabo, umukecuru n’umusaza.

Abandi balibuka mu giturage ahenshi FPR-Inkotanyi igenda ikajya ibeshya abasore n’inkumi ngo nibaze ibajyane mu gisilikare cyayo, hakiyandikisha ibihumbi n’ibihumbi, abo bose bayirukiye ikabica itarobanura.

Muribuka ibihumbi n’ibihumbi byarashwe na FPR-Inkotanyi izuba liva i Kibeho muri Mata 1995, imirambo FPR-Inkotanyi ikayitwika nk’uko yari isanzwe ibikorera abo yishe.

Yewe n’abari bayihungiye hanze y’u Rwanda yabakulikiranyeyo ibicirayo. Mwibuke ibihumbi n’ibihumbi byishwe na FPR-Inkotanyi mu isenywa ry’inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru, mu mashyamba ya Congo, za Hamisi, za Tingi-Tingi n’ahandi mu myaka ya 1996, 1997 na 1998. Mwibuke FPR-Inkotanyi ikulikirana abayihunga ikabica inzira zose mu mashyamba kuzageza ku mbibi za Congo n’ibihugu biyikikije nka Congo Brazzaville, Repubulika ya Centrafrika, Angola, Zambiya, Tanzaniya n’ibindi.

Na none mwibuke ko mubo FPR-Inkotanyi yacyuye mu Rwanda ku ngufu mu myaka ya 1996 na 1997 ko imbarwa arizo zageze ku misozi yazo, aho zivuka. Abenshi biciwe kuri za gasutamo bakinjira mu Rwanda, abandi bicirwa mu mayira bataragera iyo bajya, ntawavuga abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu muri politiki yari yarateguwe n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi yo gutera abahutu bose SIDA. Sinvuze abishwe nyuma bazira ko ngo bakorana n’abacengezi, ni ishyano ryose!

Ibyo byo kwica ntibyarangiriye aho kuko na n’ubu mu Rwanda abantu bararigiswa iyo bakekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi buhali cyangwa bagafungwa.

Ibya Demokrasi byo ntawabitindaho kuko amagambo Kagame we ubwe yivugira ku mugaragaro yerekana ko nta demokrasi iri mu Rwanda ko nta niteze kuzahaba igihe cyose FPR-Inkotanyi izaba iri ku butegetsi; Kagame ati: ˝tuzabasya, ntawuva mu nzu yiyubakiye, nzasubira mu ishyamba nitsindwa amatora, …“, n’indi mvugo zisuzugura abaturarwanda!

Ibijyana no gukoresha neza ubukungu bw’igihugu se byo ubu mu Rwanda biteye bite? Agaco ka FPR-Inkotanyi kagizwe cyane cyane n’inshuti na bene wabo ba Kagame n’abo bari kumwe mu nkambi z’i Bugande ahitwa i Nakivale kigaruriye kandi kayobora byose mu Rwanda; haba muri politiki, mu gisilikare, mu bigo bya Leta, mu bigo byigenga, mu bucuruzi, mu mashuli mato, mu mashuli makuru n’ayisumbuye, ntacyo batafashe.

Abanyarwanda bibwiraga ko bo ngo ntabwicanyi bakoze muri 94 bakumva bagiye kubana mu mahoro n’inkotanyi ubu bararyozwa ibyabo: amasambu barayabaka ngo banyirayo bari barayataye muri 59 ngo baragarutse, abandi bakayakwa ngo arajyamo imishinga ya kijyambere ya FPR-Inkotanyi, ibyo byose nta ndishyi y’akababaro itangwa. Abakozi barirukanwa mu kazi ngo impamyabushobozi zabo ni izacyera bagasimbuzwa abarangije ubu ba FPR-Inkotanyi, abaturage barasenyerwa hirya no hino mu gihugu bakirukanwa mu byabo ntaho bashobora kujya kurega, abanyenshuli n’abakozi barirukanwa ngo bafite ingengabitekerezo y’itsembatsemba n’itsembabwoko.

U Rwanda ubu ni urwa bamwe, abandi bagizwe abacakara, bagizwe abaturage bo mu rwego rwa kabili.

Ubutegetsi buli mu Rwanda ntawubwizera ndetse na bwo ntibwiyizera: Buli munsi abava mu Rwanda bahunga ni benshi, abadafite uburyo barahungira mu bihugu duturanye, abafite umutungo barahungira muri Amerika n’i Burayi. N’abo bavuye hanze bagafata ubutegetsi ku ngufu baba mu Rwanda batahaba: igice kinini cy’umutungo wabo bagishyize mu ma banki yo hanze y’u Rwanda, benewabo benshi babohereje hanze mu bihugu bikize aho babaho buhunzi, abagore b’abo bari k’ubutegetsi n’abana babo na bo bibera hanze bagataha mu Rwanda mu biruhuko nka bamukerarugendo.

FPR-Inkotanyi yazanye mu Rwanda ubwicanyi, inzangano z’amoko, ugusahura, ugutsikamira abaturage, ivangura n’irondamoko bitigeze biboneka na limwe mu ngoma zose zabayeho mu Rwanda mbere ya 1994.

Mvuze muri make bimwe mu bibi byazanwe na FPR-Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi kugeza ubu. Nshatse kubirondora byose nakwandika ibitabo n’ibitabo wenda bamwe bakazanasaza batararangiza kubisoma.

 

Bacunguzi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Impamvu zatumye twese dushyira hamwe tukajya muri FDLR ntizavuyeho ziracyariho.

Ntabwo abana b’u Rwanda twakwicara ngo turebere tureke abicanyi ruharwa bayoboreshe ikandamiza igihugu cyatubyaye.

Ntabwo abana b’u Rwanda twakwicara ngo turebere ukuntu umutungo w’igihugu wiharirwa n’agaco gato k’imiryango ibarirwa ku ntoki imbaga nyarwanda iri kwicwa n’inzara.

Ntabwo abana b’u Rwanda twakwemera ko abaturarwanda bafatwa bugwate n’agaco kabatsikamiye, kabanyunyuza imitsi kakababuza kwinyagambura, kakababuza kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Ntabwo twakwicara ngo turebere ukuntu abana b’u Rwanda bacibwamo ibice: abakize, abafite byose, abere, abarokotse, abakora ibyo bishakiye n’igice cyitwa icy’abicanyi, icy’ababujijwe kuririra no gushyingura mu cyubahiro ababo bishwe, icy’abacakara mu gihugu cyabo kitagifitemo ijambo, gitotezwa uko bwije uko bukeye, gishyirwaho kirenganwa ibyabaye byose bibi mu Rwanda.

Bacunguzi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Zimwe mu mpamvu zatumye Urugaga FDLR rujyaho ni ukugirango duhoshe imiborogo y’abana b’u Rwanda babuze uwo batakira bakomeje kwicwa urubozo no gusuzugurwa birenze kamere.

Urugaga FDLR rwagiyeho kugira ngo abahekuye u Rwanda bashyikirizwe ubucamanza, bahanwe ntakuvuga ngo ubwoko ubu n’ubu ni ubw’abicanyi, ubu bundi ni ubw’abere. Ntabwo byumvikana kandi nta n’uwabyihanganira ko abahutu bacirirwa imanza zimwe zishingiye ku binyoma igihe abatutsi ba ruharwa bahekuye u Rwanda k’umugaragaro bo bari kwidegembya ahubwo bahigisha abandi uruhindu babita abicanyi, banabahimbira ibirego bitagize aho bishingiye.

Urugaga FDLR rwagiliyeho kugira ngo ukuri kwose ku byabaye mu mateka y’u Rwanda gushyirwe ahagaragara, abana bacu tubasigire amateka nyayo aho kubasigira amateka ashingiye ku binyoma, dusigire abana bacu igihugu bishyira bakakizanamo aho kubasiga ari abagaragu.

Urugaga FDLR rwagiliyeho kugira ngo abanyarwanda ubwabo bagire ijambo ku babayobora no ku buryo bayoborwa: umuyobozi ugawe cyangwa ubuyobozi bugawe busimburwe binyuze mu matora adafifitse kandi nta maraso amenetse aho kugira ngo bamwe bayobore abandi ngo kuko bumva baravukiye kuyobora ndetse babayoboreshe imbunda, igitugu n’ikiboko!

Urugaga FDLR rwagiliyeho kugira ngo umutungo w’u Rwanda ukoreshwe neza kandi ugirire akamaro buli muturarwanda: kuba agaco k’abantu karafashe ubutegetsi gakoresheje imbunda ntabwo bigaha uburenganzira bwo kunyunyuza imitsi y’abaturarwanda bose, gusesagura no kurigisa umutungo w’u Rwanda.

Bacunguzi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Ni ngombwa ko tudacika intege ahubwo dukomeza guhangana n’ingoma y’igitugu iri i Kagali mpaka tugeze ku ntego twiyemeje y’uko mu Rwanda hajyaho ubutegetsi bushakwa n’abaturage, bushyizweho n’abaturage, bukorera abaturage kandi bugenzurwa n’abaturage.

 

Bacunguzi, mwe by’umwihariko

Ndongera kubashimira ubwitange, ubwiyumanganye no kwitwara neza byabaranze mu myaka yashize kandi bikomeje kubaranga muri iyi ntambara Kagame n’abambali be batangiye k’umugaragaro taliki ya 20 Mutarama 2009. Baba abasilikare cyangwa abasivili ndabashimira mwe mukomeje kwitanga kugira ngo imigambi ya Kagame n’abambali be ibulizwemo.

Ndabashimira mwe mutatorotse urugamba ngo mwishyire mu maboko y’umwanzi, mwe mukomeje kwizera ko tuzashyira tukagera iyo turi kujya.

Ubwo Kagame n’abambali be bahagurutse bakaba baturwanya k’umugaragaro batacyihishahisha inyuma ya ba Nkundabatware, ya ba Mutebutsi n’abandi, intambara badushoyemo irasobanutse kandi bazayitsindwa nk’uko batsinzwe n’izindi mu myaka yashize. Ikindi kandi iyi ntambara batangiye ubwabo bose ntibayumvikanaho kandi ntabwo izabasiga amahoro, iraza kubagwa nabi.

Ibyo u Rwanda rwatangaje ngo rukuye abasilikare barwo muri Kongo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko ubuyobozi bwa FDLR dufite amakuru y’imvaho ko ubu muri Kongo hakiri abasilikare barenga ibihumbi icumi bya FPR-Inkotanyi byahishwe muri CNDP.

Ubu muri Kivu y’amajyaruguru hari intambara ikomeye ariko umwanzi afite na gahunda yo kujya gushoza intambara muri Kivu y’amajyepfo. Ndabasaba Bacunguzi aho muli hose kuba maso, nta kwirara.

Iby’amasezerano kandi yashyizweho umukono taliki ya 23 Werurwe 2009 hagati ya CNDP na Kinshasa ntakuyizera kuko CNDP ya Kagame n’abambali be yo itegereje kuzarya umugono Kinshasa ikabagirira nk’ibyo n’ubundi bakoze mu Rwanda muri 94 bica Prezida Habyarimana bakubura imirwano bitunguranye.

Ndashimira byimazeyo Abacunguzi bakomeje guhangana n’umwanzi k’urugamba ndetse bamutsinze mu bitero byose yagabye kugeza ubu. Ndongera gusaba Uwiteka Imana yacu ngo yakirane impuhwe Abacunguzi bacu baguye k’urugamba. Aho kubaho bubwa na buhemu wagwa k’urugamba. Ntabwo ari amaraso amenekera ubusa, kuko bari kurwanira gucungura imbaga nyamwishi y’abanyarwanda ndetse n’abakongomani: Mwe ntwari muri kugwa k’urugamba, muzibukwa bikwiye n’imiryango yanyu igihe nikigera!

Nkomeje kwibutsa ko mu nshingano z’Urugaga rwacu harimo gufasha abafite intege nke, abatishoboye: abafite intwaro ntibibagirwe ko bafite inshingano yo gutabara abaturage bari kumwe na bo cyangwa baducumbikiye. Abafite amagara ntibibagirwe abarwayi, inkomere, abapfakazi, abana, abasaza n’abandi batishoboye.

Bacunguzi, Bavandimwe,

Uko imyaka igenda ishira ni ko imbaraga kuri bamwe ziba nke, ariko abafite intege nke nabasaba kujya bafata igihe gihagije bakibuka inzira ndende barangije ndetse bakareba isigaye: inzira isigaye niyo nto cyane. Ndongera guhamagalira abananiwe kutishyira umwanzi, kandi kwumva ko atari ngombwa kujya mu Rwanda. Uwumva kandi nawe agomba koko gusubira mu Rwanda, nagende yirebere niba abaliyo hari icyo bamurushije!

Bacunguzi, Bavandimwe,

Nimukomeze murangwe no kwiyumanganya, murangwe no kutigwizaho imitungo, murangwe n’urukundo rwa mugenzi wanyu mubana musangira akeza n’akabi, akabisi n’agahiye.

Abacunguzi twese kuva k’ubuyobozi bwo hejuru kuzagera k’umuyoboke usanzwe duhura n’ibibazo byinshi kandi bitoroshye mu buzima bwa buri munsi, ariko ibyo bibazo ntibiduce intege ngo twibwire ko uru rugamba tutazarutsinda ahubwo nitugera mu bibazo bikomeye tujye twibuka tunazirikane ubuzima bw’Umucunguzi wacu Mukuru Yezu Kristu, we rugero rwacu. Ntabwo yaducunguye adatereye umusozi wa Siyoni ajya i Yeruzalemu, atanyuze imbere ya Pilato ngo bamucire urubanza nk’umugome, bamubeshyere, bamuharabike kandi yari umwere, ngo akubitwe, acirwe mu maso, akorerwe umusaraba, abambwe ku musaraba kuri kaluvaliyo, isi yose imukwene, yewe n’intumwa ze, n’abo yari yarakijije indwara, yarazuye mu bapfuye baramutereranye. Abamukomeyeho ni bake cyane barimo Nyina Mariya, Yohani w’intumwa n’abagore bagendaga bamulilira nuko  „Bigeze aho Yezu arabakebuka maze arababwi ati : Bakobwa b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre mwe n’abana banyu! Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje. Icyo gihe bazinginga imisozi ngo Nimuturidukireho n’utununga ngo Nimudutwikire“ (Lk 23,28-30). Ariko n’ubwo isi yamutereranye Yezu yarakomeje yizirika k’urugamba yariho rwo kuyicungura, ntiyajugunye umusaraba ngo afate inzira y’igihuru yikuriremo ake karenge! Na twe rero nitubona abo turi kumwe bari kuduta k’urugamba, nitubona isi idutoteza ntabwo twagombye gukurikira abo urugamba rwananiye ahubwo byagombye kutubera isoko y’imbaraga mu nzira turimo yo gucungura abanyarwanda kuko nitutabikora nta wundi uzabidukorera.

Uzakomeza kuzirikana ubwo bubabare butagira urugero bwa Yezu Kristu ntakizatuma atihanganira ibigeragezo bihanitse biri mu bihe bikomeye bili imbere. Ndavuga ibihe bikomeye kuko umwanzi gahunda ze zo kudusenya burundu ntizarangiye, ubu ari gucura indi migambi yo kwongera kwubura intambara ngo yo kudukuraho burundu. Ariko tuzayitsinda kuko Uwiteka utabara abarenganye ari kumwe na twe kandi atazahwema kutubera urutare rudukingira.

Banyarwanda bose muri imbere mu gihugu no mu mahanga,

muzirikane ko u Rwanda ruzaba icyo mushaka ko ruba:

Byanyarwanda bari mu gihugu imbere mushyire hasi inzangano, amatiku, amacakubili FPR-Inkotanyi yabaroshyemo kugirango ibone uko ibatsikamira: Wowe utoteza umuvandimwe wawe umwita igipinga, interahamwe, wowe udasiba kumujyana muri za gagaca umutotereza ubusa, igihe kirageze ngo uhagarike kuba igikoresho cy’abateguye ishyano ryagwiliye u Rwanda, cy’abo ngabo iyo bamaze guhaga imitsi ya kanyarwanda bagucyulira ngo ese ubundi warokotse ute, kuki? Bakubyina k’umubyimba ngo niba ukiliho ni uko wakoranaga n’interahamwe!

Munyarwanda warokotse, waba umutwa, waba umututsi waba umuhutu! Niba koko Uwiteka yararokoye ubuzima bwa we mu makuba yagwiririye u Rwanda ufite inshingano yo kubungabunga amagara ya mugenzi wawe yewe ubone niyo yaba yaraguhekuye, ntabwo inshingano yawe kuri iyi si ari iyo kumuhigahiga bukware no kumuvutsa ubuzima!

Banyarwanda bali hanze cyane cyane mu bihugu by’u Burayi no muri Amerika: Musigeho kudamarara ngo mwumve ko mwashyikiriye! Mufite inshingano ikomeye yo gushyira hamwe no kutibagirwa urwababyaye n’abababyaye batumye mugere aho ubu muri! Mwitwarwa n’iraha ry’ibintu ahubwo muhagurukire gutabara abatagize Imana nka mwe, mwihutire gukura kanyarwanda mu butindi, mu myiryane, mu bucakara ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi yamuzilikiyemo.

Mucunguzi, Munyarwanda uwo uri we wese n’aho uri hose, zirikana ko iliya ngoma iri i Kigali izashyira ikavaho, zirikana ko byanze bikunze tuzagera ku ntego twiyemeje yo gusubiza abanyarwanda bose ukwishyira-bakizana kwabo nta kuvangura uturere, amoko, amadini, n’ibindi.

Mucunguzi, Munyarwanda, zirikana ko ejo uzashimwa cyangwa akagawa hakulikijwe uko witwaye mu gihe cy’amahina.

Bacunguzi, Banyarwanda, Bavandimwe,

Ndabifuliza mwese n’abo muri kumwe kurangiza neza iki gihe cy’igisibo turimo! Mwitagatifuze muri iyi bihe bya Pasika no mubihe bije kandi imigisha yose Uwiteka agenera abe cyane cyane muri ibihe bitagatifu ibasakareho. Umucunguzi wacu Mukuru Yezu Kristu, watsinze burundu Urupfu, Sekibi, Sekinyoma n’abambali be akomeze abane na mwe aho muli hose! Akomeze abalinde, anabayobore mu nzira zose no muri gahunda zose murimo haba ku manywa, haba ninjoro!

Umubyeyi wacu Bikiramariya akomeze adutakambire imbere y’Ubutatu Butagatifu maze tube twese intwari k’urugamba turiho cyane cyane urw’urwa roho!  

Mugire amahoro nyayo aturutse ku Mana Umuremyi n’Umubyeyi wacu kandi mugire ibihe bitagatifu bya Pasika.

Bikorewe mu Budage taliki ya mbere Mata Umwaka w’i 2009

 

Advertisements

2 Responses to “THE FDLR SPEECH AS WE COMEMORATE THE SHOOTING OF HABYALINA JUVENAL”

  1. drrd said

    bavandimwe ,sinzi niba mutagishaka kurimbura muntu, uko mwabiharaniye kuva kera, nimwihangane kuko ubu turaryama tugasinzira, mwatwaye ababyeyi mutwara abavandimwe none n’ abana Banyu muri kubaraga ubusimba, ese shitani mubana araho !!!!! ndabona yarabafashe ku bisekuru byose??? nimwigobotore nyabuneka….

  2. Kubwimana said

    Bavandimwe bacunguzi’
    nibyiza rwose kumenya amakuru yanyu nuko mumeze haba mwishyamba cgahandi mumahanga aho umwanzi yifuje kubohereza,kandi mukomeze kwihangana.ariko ndabaza:ni gute kandi mufite ngamba ki zo kubasha kwiyegereza umubare uhagije ngo abacunguzi babashe kugira force nyayo?ko bamwe banabyifuza ariko bakabura inzira zo kubasanga bahunga igitugu/ntegereje igisubizo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

 
%d bloggers like this: